Icyigisho cya 7 cyo ku wa 15 Kanama

  • Slides: 10
Download presentation
Icyigisho cya 7 cyo ku wa 15 Kanama 2020 KUGABURA IJAMBO

Icyigisho cya 7 cyo ku wa 15 Kanama 2020 KUGABURA IJAMBO

“‘Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo

“‘Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye’” (Yesaya 55: 11)

Yesu yaravuze ati : “[Ibyanditswe] birampamya. ” (Yohana 5: 39) Yesu ni We nsanganyamatsiko

Yesu yaravuze ati : “[Ibyanditswe] birampamya. ” (Yohana 5: 39) Yesu ni We nsanganyamatsiko nyamukuru muri Bibiliya yose. Ni yo mpamvu ifite ububasha bukomeye. Imana yiyeretse ikiremwamuntu mu buryo butandukanye, kandi Bibiliya ni ingenzi muri ubwo buryo bwose. Ntabwo ari igitabo cyo gusomwa gusa, ahubwo kigomba"kuribwa" (Ezekiyeli 3: 3). Tugomba kwemerera Ibyanditswe bikuzura intekerezo zacu, bikaduhindura, kandi bikaduha imbaraga zo gusangira n’abandi insanganyamatsiko nyamukuru yayo; ni ukuvuga urukundo n'imico bya Yesu. Ni iki Bibikiya yivugaho ubwayo? Ibiyiranga Imbaraga yayo irema Ni iki twayikoresha? Gukoresha neza ibyo itwungura Kwizera amasezerano yayo Kuyisangiza abandi

IBIYIRANGA “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye. . ”

IBIYIRANGA “Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye. . ” (Zaburi 119: 105) Bibiliya igereranywa n’imvugoshusho zitandukanye zerekana ibiyiranga. Zaburi 119: 105 Yeremiya 23: 29 Luka 8: 11 Matayo 4: 4 Umucyo Umuriro Inyundo Imbuto Umutsima Imitima iri mu. Wijima iramurikirwa Ikongora icyasha cy’icyaha cyacu Imenagura imitima yacu Ituremamo imibereho yerera imbuto Ubwami bw’Imana Ihaaza umutima ushonje kandi igatunga ubugingo bwacu Iyo twiga Ijambo, imibereho yacu ihindurwa no kugira neza kwaryo, igashimishwa n’urukundo rwaryo, igatangazwa n’ubuntu bwaryo, kandi ikanyurwa in’ukubaho kwaryo.

IMBARAGA YAYO IREMA “Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta

IMBARAGA YAYO IREMA “Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. ” (Abaheburayo 4: 12) Mbere na mbere, Imana “yaravuze biraba; itegetse, birakomera. ” (Zaburi 33: 9) Izo mbaraga z'Ijambo ry’Imana ryaremye tunazisanga mu Ijambo ryayo ryanditse, Bibiliya. Umwuka wakoraga mu Irema ni na we yahumetse Ibyanditswe. Umwuka Wera ashobora kutugira ibyaremwe bishya. Tugomba gusa kumureka agakora mu mibereho yacu igihe dusoma Bibiliya. Umwuka Wera azahindura kandi imibereho y’abandi igihe tubafasha gusobanukirwa Ibyanditswe.

GUKORESHA NEZA IBYO ITWUNGURA “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha

GUKORESHA NEZA IBYO ITWUNGURA “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka. ” (2 Timoteyo 3: 16) Bibiliya yūje ibyo imibereho yacu yungukira muri yo. Turebe bimwe muri byo. 2 Petero 1: 4. Idutera gufatanya na kamere y’Imana Yakobo 1: 21. Ikiza imitima yacu Ibyakozwe 20: 32. Iduhesha kuraganwa n’abera 2 Timoteyo 3: 15, 17. Itugira abanyabwenge, abashyitse ngo bakore imirimo myiza yose 2 Timoteyo 3: 16. Inyigisho. Ihishura ukuri, ikagaragaza ikinyoma Kwemeza. Ishyira ibyaha byacu ahabona Gutunganya. Ikosora amafuti yacu Kwigisha. Ihishura gukiranuka kwa Kristo

KWIZERA AMASEZERANO YAYO “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo

KWIZERA AMASEZERANO YAYO “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu. ” (Abafilipi 4: 19) Yesaya 40: 31 Luka 12: 27 -28 Muri Bibiliya hari amasezerano arenga 3000. Imana yiyemeje gusohoza buri ryose muri yo mu mibereho yacu, kandi iduhamagarira kuyasaba. Yemeza ko Imana yita kubyo dukeneye mu bigara no mu bya mwuka. Umunsi tuzahura na We iamaso ku yandi, tuzavuga tuti: "Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yatanze ritasohoye. " (1 Abami 8: 56) Ariko, amasezerano ye ntabwo abuze ikigombero. Kubura kwizera bishobora kuyabuza gusohozwa (Abaheburayo 4: 2). Yesaya 33: 16 Yesaya 43: 2 Zaburi 4: 8 Zaburi 91: 11 Imigisha y'amasezerano y'Imana iba iyacu iyo tuyatūye kubwo kwizera kandi twizera ko ari ukuri kuko Kristo ahora ari uwo kwizerwa.

“Ibyanditswe bigomba kwakirwa nk’ijambo ry'Imana kuri twe, atari iryanditswe gusa, ahubwo iryavuzwe[…] Ni kimwe

“Ibyanditswe bigomba kwakirwa nk’ijambo ry'Imana kuri twe, atari iryanditswe gusa, ahubwo iryavuzwe[…] Ni kimwe n'amasezerano yose y'ijambo ry'Imana. Muri yo, Imana iba irimo kutuvugisha ku giti cyacu, ivuga itaziguye, nk’aho dushobora kumva ijwi ryayo. Muri aya masezerano niho Kristo atugezaho ubuntu n'imbaraga bye. Ni amababi yo kuri cya giti 'cyo gukiza amahanga. ' Ibyahishuwe 22: 2. Yakiriwe, yūjwe, agomba kubera imibereho imbaraga z’imico, guhumekerwa no gubeshwaho. ” E. G. White (The Ministry of Healing, cp. 7, p. 122)

KUYISANGIZA ABANDI “Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura

KUYISANGIZA ABANDI “Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe. ” (Yesaya 50: 4) Imana "ikangura" amatwi yacu kandi ikaduha ubwenge iyo twiga Bibiliya buri munsi. Iduha kandi ”kuvuga nk’abize" kugira ngo dusangize abandi ubutumwa bwiza. Ijambo ry'Imana ntirishobora gukingiranirwa mu mitima yacu. Ibyishimo by'agakiza bidusunikira gukoresha amahirwe yose yo kugeza ubutumwa bwayo ku batabuzi. Pawulo yadutegetse ibi bikurikira: “Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha. ” (2 Tim. 4: 2)

“Uburezi bubonerwa mu gucukumbura mu Byanditswe ni ubumenyi bw’inama y’agakiza buhindura imibereho. Uburezi nk’ubwo

“Uburezi bubonerwa mu gucukumbura mu Byanditswe ni ubumenyi bw’inama y’agakiza buhindura imibereho. Uburezi nk’ubwo buzagarura ishusho y’Imana mu muntu. Bizashikamisha kandi bukomereze intekerezo kurwanya ibishuko, kandi butunganirize uwiga kuba ukorana na Kristo mu murimo we w’imbabazi ku isi. Buzamugira umwe mu bagize umuryango w’ijuru; kandi bumwiteguze kuraganwa n’abera umurage w’umucyo. ” E. G. White (Imigani ya Kristo, igice cya 2, p. 12)