GUKUZA INYIFATO IRONKA IMITIMA Icyigisho cya 9 cyo

  • Slides: 9
Download presentation
GUKUZA INYIFATO IRONKA IMITIMA Icyigisho cya 9 cyo ku wa 29 Kanama 2020

GUKUZA INYIFATO IRONKA IMITIMA Icyigisho cya 9 cyo ku wa 29 Kanama 2020

“Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka

“Ahubwo mwubahe Kristo mu mitima yanyu ko ari we Mwami, kandi mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha” (1 Petero 3: 15)

Ni gute dushobora gukuza inyifato ironka imitima igihe tubwiriza Ubutumwa Bwiza? Yesu yubashye abantu

Ni gute dushobora gukuza inyifato ironka imitima igihe tubwiriza Ubutumwa Bwiza? Yesu yubashye abantu bose bahuye. Mu kubashishikariza kugera mu Bwami bw’Imana, Yesu yababereye ingirakamaro. Dushobora kwiga gufata abantu nk’uko Yesu yabigenje dukurikiza urugero rwe n’inyigisho z’intumwa. Kubona imitima ifunguye Kuvuga amagambo ashima Gushimangira ibyiza Kwemera abantu Kwigisha mu rukundo

KUBONA IMITIMA IFUNGUYE “Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. ” (Yohana 4: 4) Ubusanzwe

KUBONA IMITIMA IFUNGUYE “Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. ” (Yohana 4: 4) Ubusanzwe Abayuda banyuraga inzira za kure bava i Yerusalemu bajya i Galilaya kugira ngo batanyura muri Samariya. Nonese kuki Yesu yari akeneye kunyura muri kariya karere? Abasamariya bakurikiye uruvange rw’ukuri n’ikinyoma. Ni yo mpamvu batigeze bemererwa gufatanya n'Abisirayeli mu kubaka Urusengero (Ezira 4: 1 -4). Abigishwa babonaga ko kubwiriza muri kiriya gihugu cy'abanzi ari ugukora ubusa. Nyamara, Umwuka Wera yari yarakabye imitima y’Abasamariya b’i Sukara kugira ngo bakire ubutumwa. Kubw’ibyo, Yesu yari akeneye kuhageza ukuri. Uko kubiba kweze imbuto z’umuganura bidatinze, ndetse n’umusaruro mwinshi nyuma yaho (Yohana 4: 39 -41; Ibyakozwe 8: 5 -25).

KUVUGA AMAGAMBO ASHIMA “Akoze uko ashoboye, abanje kunsiga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. ”

KUVUGA AMAGAMBO ASHIMA “Akoze uko ashoboye, abanje kunsiga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. ” (Mariko 14: 8) Inyifato ikarishye kandi inegura izirukanira abantu kure yacu. Ntibazashaka kumva ubuhamya bwacu. Ibinyuranye n’ibyo, amagambo yo gushima azashikamisha abantu kandi atere kwizera kwabo gukura. Muri Matayo 15: 21 -28, Umunyakananikazi yazanye icyifuzo kwa Yesu, kandi ntiyashakaga kwakira igisubizo “oya”. Yesu yamushimiye imbere y'abigishwa be; yamubwiye ati: “kwizera kwawe ni kwinshi!” Yesu yanashimye Mariya nyuma yo kunengwa bikabije kubera icyo yamukoreye: “abanje kunsiga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. ” (Mariko 14: 8)

GUSHIMANGIRA IBYIZA “Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk’uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira

GUSHIMANGIRA IBYIZA “Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk’uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n’urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga. ” (2 Abatesalonike 1: 3) Pawulo yanditse inzandiko ze kugira ngo atere umwete kandi ashikamishe amatorero. Rimwe na rimwe yagiye abacyaha kubera amakosa yabo, ariko buri gihe yabanzaga gushimangira ibintu byiza muri bo. Ni ngombwa kwimika ingeso yo kubona ibintu byiza mu bantu. Ni bwo tuzarema imirunga ikomeye y’ubucuti kandi tuzabegereza Kristo.

KWEMERA ABANTU “Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe. ”

KWEMERA ABANTU “Nuko mwemerane nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe. ” (Abaroma 15: 7) Ninde utuzi kurusha Kristo? Azi ibyiza n'ibibi biri muri twe. N’ubwo bimeze bityo, aracyatwemera, akatubabarira, kandi akadukunda. Ntabwo bidukwiriye kwemerwa na We, ariko mu buntu bwe aratwemera. Mbese ntibidukwiriye kwemera abandi nk’uko Imana itwemera? Tugomba kwemera abantu bose. Tutitaye ku kuba ari beza cyangwa babi, ahubwo kubera ko Kristo yatwemeye mbere (n’ubwo twari babi). Inyifato igaragariza abatuzengurutse ko tubemera kandi tubakunda izakingura imitima yabo kandi ihindure imibereho yabo.

KWIGISHA MU RUKUNDO Kwigisha ukuri bidakozwe mu rukundo biganisha ku gutwarwa n’amategeko gushinja abandi

KWIGISHA MU RUKUNDO Kwigisha ukuri bidakozwe mu rukundo biganisha ku gutwarwa n’amategeko gushinja abandi cyangwa kwihanganira abandi kubwo kutita ku ibintu. Kwigisha ukuri mu rukundo byigarurira imitima kandi bikaganisha abantu ku kugirana na Yesu ubucuti bukiza. Tugomba kuba twiteguye kurengera ibyo twemera. Ariko, tugomba buri gihe kubikora twicishije bugufi, twubaha, no mu rukundo. Twereke abandi urukundo Kristo yatweretse. Dusabe Umwuka Wera atuyobore ku bantu bafite umutima wakira. Noneho dushimangire ibintu byiza tubona muri bo, tubemere tutabanenze, kandi tubigishe mu rukundo. “mube mwiteguye iteka gusubiza umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufite ubugwaneza, mwubaha. ” (1 Petero 3: 15)

E. G. White (Thoughts From the Mount of Blessing , cp. 3, p. 75)

E. G. White (Thoughts From the Mount of Blessing , cp. 3, p. 75) “Ubwo twari tukiri abadakunda kandi batari ab’imico yo gukundwa, 'twangana, ndetse turi abo kwangwa, ' Data wo mu Ijuru yatugiriye imbabazi […] Mu buryo nk’ubwo, nitwakira urukundo rwe, ruzaduhinduka abagwaneza n’abanyabwuzu, atari ku batunezeza gusa, ahubwo no ku banyamafuti n’abahabye n’abanyabibi kurenza abandi […] Burya n’abanyabyaha bafite imitima itarakingiraniye hanze Umwuka w’Imana burundu , bitūra ineza; n’ubwo bashobora kwitūra inabi urwango bagiriwe, bazanitūra ineza urukundo bagiriwe. Ariko Umwuka w’Imana wenyine ni We witura ineza uwamugiriye urwango. Kugirira neza indashima cyangwa umunyenabi, kugira neza utiringiye kuzayitūrwa, ni ikirango cy’abo mu Bwami bw’Ijuru, ikimenyetso kitibeshywaho abana b’Isumbabyose bahishuriramo akamero kabo gahambaye. ”