Icyigisho cya 1 cyo ku wa 4 Nyakanga









- Slides: 9
Icyigisho cya 1 cyo ku wa 4 Nyakanga 2020
“Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu, ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri ” (1 Timoteyo 2: 3 -4 )
Mbese ni iki cyateye Imana guha inyokomuntu agakiza? Icyifuzo gihatse ibindi cy’Imana ni ukubona buri muntu wese akijijwe kandi agahindurwa na Mwuka wayo. Ikunda buri muntu. Urukundo rwayo ntirugira imbago, impuhwe zayo zihoraho iteka ryose, kandi imbabazi zayo ntizishiraho. Imana ni Data udukunda kandi ushaka ko abana be bose bagaruka mu rugo vuba bishoboka. Imana yadutoranyirije kugeza Agakiza ku bandi. Mbese ni iki kidutera gukora ibyo? Duhamya kubera iki? Kugeza agakiza ku bandi Gushimisha Imana Gukura Kumvira Kubw’urukundo
“Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije? ” (Abaroma 10: 14) Imana yiyerekana mu buryo bwinshi: Binyuze mu murimo w’Umwuka Wera (Ibyakozwe 5: 32) Binyuze mu byaremwe (Zaburi 19: 1) Binyuze mu bihe bidasanzwe n’ibitangaza (1 Ngoma 16: 12) Binyuze mu mibereho n’umurimo bya Yesu (Yohana 1: 18) N’ubwo Imana ishobora gukoresha izo nzira zose, yaduhisemo ngo tubwire abandi inama y’agakiza. Ishaka ko abamaze kwakira Agakiza bakabwira abandi. Ishaka ko dusangiza abandi icyo twakiriye, ngo nabo bagire amahirwe yo kwakira ubugingo buhoraho (Matayo 10: 8; Yakobo 5: 20).
GUSHIMISHA IMANA “Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye. ” (Luka 15: 10) Mbese waba warigeze wibaza uburyo Imana yumva uburibwe, umubabaro n’akarengane byazanywe n’icyaha muri iyi si? (Yeremiya 13: 17). Ijuru ryuzuramo ibyiringiro igihe cyose dusangije abandi Ubutumwa Bwiza, kuko Imana ishishikajwe no kubona bugurura imitima yabo bakemera Agakiza. Iyo umutima wugururiwe Agakiza, abamarayika batera hejuru bishimye, kandi Imana iririmbana ibyishimo (Luka 15: 7; Zefaniya 3: 17). Mbese ni iki cyaba cyiza, cyakunyura, kuruta kumenya ko ubuhamya bwawe buzana umunezero mu mutima w’Imana mu isi y’umubabaro?
GUKURA “Unyizera, imigezi y’amazi y’ubugingo izatemba iva mu nda ye, nk’uko ibyanditswe bivuga. ” (Yohana 7: 38) Mbese bigenda bite iyo amazi areetse? Amazi yo mu kizenga aba mabi iyo adahinduwe buri munsi. Natwe twaba “abanduye” niba tutemereye amazi y’ubugingo kunyonyomba atunyuzemo. Nk’uko twabivuze mbere, Imana ifite uburyo bwinshi bwo kwiyerekana. Nyamara, n’igihe yiyerekanye imbona-nkubone, buri gihe ihuza abo yiyeretse n’abandi bantu. Urugero, murebe ibyabaye kuri Pawulo na Koruneliyo, (Ibyakozwe 9: 3 -6; 10: 1 -6). Kubwiriza Ubutumwa Bwiza ni umugisha kuri twe. Dushobora gukura mu bya mwuka kandi tukishimana na Kristo iyo abantu bamwakiriye.
KUMVIRA ITEGEKO RYA YESU “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera. ” (Matayo 28: 19) Imana ntishaka ko “hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. ” (2 Petero 3: 9) Bityo, yadutegetse kumenyesha buri wese Ubutumwa Bwiza. Ategereje yihanganye ko dusohoza iryo tegeko (Matayo 24: 14). Mu mateka, Imana yatoranije abagabo n’abagore (2 Pet 2: 5; Itang. 12: 1 -3), amahanga (Yesaya 49: 6) n’amoko (Ibyak. 1: 8) ngo bamamaze Agakiza. Itorero riramutse ritakobwe cyangwa rigapfobya itegeko rya Kristo byaba ari uguhusha impamvu yo kubaho kwaryo no guhusha umuhamagaro waryo wo guhanura isi.
rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko KUBW’URU- “Urukundo Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho KUNDO ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira. ” (2 Abakorinto 5: 14 -15) Guhata bisobanura “gushyira igitutu ku muntu ngo akore ikintu runaka, cyangwa gukora igikenewe” (Inkoranyamagambo ya Oxford Advanced Learner's Dictionary). Urukundo rwa Yesu rwatumye Pawulo akwirakwiza Ijambo ry'Imana ku isi yose kuva igihe yamenyeye ko Yesu yatangiye ubugingo bwe kumukiza. Guhamya ni igisubizo cyuje urukundo ku rukundo rw'Imana. “Abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu bakarushaho gutinyuka no kuvuga Ubutumwa Bwiza […] bakabivugishwa n’umutima ukunze […] babivugishijwe n’urukundo. ” (Abafilipi 1: 14 -16).
“Mu mbaraga z'Umwuka, abakozi ba Kristo bagomba guhamya Umuyobozi wabo. Icyifuzo cy'Umukiza wahagizwa no gukiza abanyabyaha ni cyo kigomba kuranga umuhate wabo [abakozi] wose. Irarika ryuje ubuntu, ryatanzwe bwa mbere na Kristo, rigomba gutwarwa n'amajwi y'abantu kandi rikumvikana ku isi yose: ‘Ushaka wese ajyane amazi y’ubugingo ku buntu. ' Ibyahishuwe 22: 17 E. G. White (Testimonies for the Church , book 9, cp. 4, p. 43)





