GUSOBANURA AMASOMO YA BIBILIYA AGORANYE Icyigisho cya 12
GUSOBANURA AMASOMO YA BIBILIYA AGORANYE Icyigisho cya 12 cyo ku wa 20 Kamena 2020
Mbese waba warigeze ugira isomo ryo muri Bibiliya utashoboye kumva? Ahari nk’isomo riruhije ryanditswe n’intumwa Pawulo (2 Petero 3: 15 -16)? Amasomo aruhije kumva ashobora gutuma abantu bayasobanura nabi, bityo rero ni ngombwa kuyiga dufite inyifato ikwiriye. Ni gute twasobanura amasomo agoranye? Ubushishozi Ukuri Guca bugufi Kwihangana Gusenga
UBUSHISHOZI “Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo. […] ukwiriranya neza ijambo ry’ukur. ” (2 Timoteyo 2: 14 -15) Ijambo ry’Imana ntiryibeshya. Twasobanura dute ibisa n’amakosa cyangwa kuvuguruzanya biririmo? Byinshi muri byo bifite igisubizo mu bushishozi. KUVUGURUZANYA Abagabo batabonaga Yesu yahumuye i Yeriko bari bangahe? Mbese abantu b’i Gadara bari baratewe n’abadayimoni bari bangahe (Mat. 8: 28; Luka 8: 27)? Ni nde wagerageje Dawidi ngo akore ibarura (2 Sam. 24: 1; 1 Ngoma 21: 1)? Ibyinshi mu bisa no kuvuguruzanya muri Bibiliya biboneka mu nkuru zanditsweho n’abanditsi benshi. Iyo abantu babiri bavuga inkuru imwe, akenshi bibuka amakuru atandukanye, n’ubwo bombi baba barabyiboneye ubwabo. Ibi biterwa n’uko buri wese aba yarashishikajwe n’ibintu bitandukanye n’iby’undi. Birumvikana ko ibyo bitera kugira itandukaniro mu nkuru zombi.
UBUSHISHOZI “Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo. […] ukwiriranya neza ijambo ry’ukur. ” (2 Timoteyo 2: 14 -15) AMAKOSA Y’ABANDIKURA Rimwe mu makosa y’abandikuye riboneka muri zimwe mu ngeri kuri 1 Yohana 5: 7 -8. Ahangaha, amagambo y’inyongera y’umwe mu bandikuye yaje gushyirwa mu nyandiko y’umwimerere n’abandikuye iyo mirongo. INYANDIKO Y’UMWIMERERE Kuko hariho ibihamya bitatu: Umwuka, amazi n’amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje AMAGAMBO Y’INYONGERA “Ntabwo amakosa yose azatera ingorane cyangwa ngo atere gusitara ku muntu utazihimbira ibigoranye abishakisha abikura ku kuri kugara kwahishuwe. ” (E. G. White, Ubutumwa Bwatoranyijwe, umuzingo wa 1, p. 16)
“Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo. […] ukwiriranya neza ijambo ry’ukur. ” (2 Timoteyo 2: 14 -15 ) UBUSHISHOZI AMAKOSA Y’UBUHINDUZI Rimwe na rimwe, ikosa ry’uwandikuye rishobora gutera amakosa y’ubuhinduzi, nk’uko biri ku Byahishuwe 22: 14. Zimwe mu nyandiko zo mu Rugiriki zikoresha imvugo (HOIPOIOUNTESTASENTOLAS ) isobanurwa ngo “abitondera amategeko Ye”. Izindi nyandiko zikoresha imvugo itandukanye (HOIPLUNONTESTASSTOLAS ) isobanurwa ngo “abamesa ibishura byabo”. Tugomba kugenzura aya masomo dukoresheje andi asa nayo kugira ngo tumenye ubusobanuro bukwiriye. Aya makosa ni ay’abantu, ntaho ahuriye no guhumekwa n'Imana kwa Bibiliya.
“Abikira abakiranutsi agakiza, Abagendana umurava ababera ingabo. ” (Imigani 2: 7) Dushobora kubona ibice bimwe tudashobora kumva cyangwa gusobanura. Muri ibyo bihe, dukwiye kuba abanyakuri kandi tukemera ko tudashoboye gukemura icyo kibazo. Niba tuzi ko ibisobanuro bishobora kuba bifutamye, byaba ari ikosa rikomeye kubyakira nk’ukuri. Birushijeho kuba bibi igihe ubusobanuro nk’ubwo bukoreshejwe hagamijwe kuyobya abandi, gutuma bizera ibyo tuzi neza ko bidashyigikiwe n’ibyanditswe. Abakristo b’abanyakuri bazategereza kugeza igihe Imana ibaha umucyo ubabashisha kumva neza ayo masomo agoranye. UKURI
(Yakobo 4: 6) Tuvuge iki ku masomo asa n’aho ahabanye n'ikintu twemera ko ari ukuri? Bigenda bite se niba ayo masomo atunga agatoki ikintu dukora nk’icyaha? Ubwibone bushobora kutubuza kwemera ko tutari mu kuri. Dushobora kugerageza gushaka ibisobanuro kugira ngo uko byagenda kose ayo masomo ashyigikire "ukuri” kwacu cyangwa icyaha, n’ubwo busobanuro bwaba bufutamye gute. Ku rundi ruhande, umwuka wo kwicisha bugufi uzadufasha kwakira ukuri nk’uko kwanditswe muri Bibiliya, kandi bitume Imana ihindura imibereho yacu hakurikijwe uko kuri. FI GU BU CA GU “Ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu. ’”
“Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari. ” (Abagalatiya 6: 9) Amasomo amwe asaba umuhate udasanzwe kugira ngo yumvikane. Urugero, dushobora gukenera kuyagereranya n’ayo bijyanye, kumva ibihe yandikiwemo, gushaka impamvu umwanditsi wa mbere yahisemo kuyandika atyo. Tugomba gufata igihe cyo kwiga ayo masomo dushikamye. Dushobora no kuyashyira ku ruhande mu gihe runaka, kugeza igihe Imana iduhereye umucyo usumbyeho wo kuyumva. N'ubundi kandi, dukorera “Imana nyir’ukwihangana” (Rom. 15: 5). Umwanya tumara ku kibazo ujyanye n’uburyo ticyitayeho. Nuko rero, hozaho kandi ugire ukwihangana mu Kwiga Bibiliya.
GUSENGA “Ari byo tuvuga ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’umwuka bindi. ” (1 Abakorinto 2: 13) Ni nde warusha uwanditse Bibiliya kuyisobanura neza (2 Pet 1: 21)? Imana yahumekeye abanditsi ba Bibiliya kugira ngo dushobore kumva amasomo ku buryo bworoshye tugereranya imirongo itandukanye (Yesaya 28: 10). Ntidukeneye guhinduka amasōko y’ubucurabwenge cyangwa ubuhanga kugira ngo dusobanukirwe ukuri kwahishuwe muri Bibiliya. Ibirushijeho guhebuza, dushobora kubaza mu buryo butaziguye umwanditsi wa Bibiliya mu gihe hari ikintu tutumva. Imana yaduhaye isengesho nk’uburyo bwo kuvugana nayo. Ntidukwiriye na rimwe kwiga Bibiliya tudasenze. Tugomba kwemerera Umwuka Wera akatuyobora mu kuri kose (Yohana 16: 13).
“Tuzajya mbere mu bumenyi bwa nyabwo bw’ibya mwuka igihe gusa tuzaba twemeye ukuba impezamajyo kwacu no kuba tubeshejweho n’Imana muri byose; ariko abantu bose baza muri Bibiliya bafite umwuka wigishwa kandi usenga, ngo bige imvugo yayo nk’ijambo ry’Imana, bazahabwa umucyo w’Imana. Hariho ibintu byinshi bigara nk’ibigoye cyangwa bidasobanutse, Imana izabigira ibisobanutse kandi byoroshye ku bashaka kubisobanukirwa. ” E. G. White (Testimonies for the Church , book 5, cp. 84, p. 704)
- Slides: 10