KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU Icyigisho cya
KUREBERA ABANTU MU MBONI ZA YESU Icyigisho cya 3 cyo ku wa 18 Nyakanga 2020
“Arababwira ati ‘Nimunkurikir e nzabagire abarobyi b’abantu. ’ ” (Matayo 4: 19)
Yesu yabonaga abantu ate? Yarebanaga abantu impuhwe. Yabonaga buri muntu nk’uwo gukiza. Yabonaga uko bizagenda baramutse bemeye agakiza. Kuri Yesu, umuntu wese yari afite agaciro kandi yihariye. Kubw’ibyo, yafataga buri muntu mu buryo budasanzwe, kandi nta n’umwe yasuzuguye. Reka twige gufata abandi nk’uko Yesu yabigenje. Kuyobora abandi Kwakira buri wese Kubaka ubucuti Gufata abandi mu buryo budasanzwe Gukoresha neza amahirwe yose
“Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho. ” (Mariko 8: 22) Mu buryo bwinshi, iki cyari igitangaza kidasanzwe. 3. Amaze kumukoraho bwa mbere, yamubajije niba hari icyo ashobora kubona 2. Yesu amujyana ku ruhande 1. Inshuti runaka zazaniye Yesu utabona ngo amuhumure 4. Uwo mugabo yabonaga abantu bameze nk’ibiti 5. Kumukoraho bwa kabiri byaramukijije rwose Umugabo utarabonaga ntiyizeraga Yesu, ariko inshuti ze zaramwizeraga Yesu yamukozeho kabiri kugira ngo amukize Abantu benshi ntibazigera baza kuri Yesu keretse umuntu ufite kwizera abamuzaniye. Uyu ni umurimo wacu. Rimwe na rimwe, dushobora gukenera “gukorwaho ubwa kabiri" na Yesu ngo tubone neza ukuri kw’ibya mwuka.
KWAKIRA BURI WESE “Yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya. ” Galilaya (Yohana 4: 4) Abayuda n’Abasamariya ntibajyaga imbizi. Abayuda bari bamenyereye kuzenguruka bakava i Yudaya bakagera i Galilaya batambukiranyije akarere ka Samariya Yudaya Ariko, Yesu abona ibirenze ubwoko, umuco, igitsina n'idini. Yari azi ko muri Samariya hari abantu bakeneye agakiza, umurimo we rero wari ukukabagezaho. Iyo turebeye abandi mu mpuhwe z’Imana, insika zose zikurwaho. Noneho nta kundi kubaheza, kuko tubabona nk’abashobora kuba abaturage b’Ubwami bw’Ijuru. Dushobora kutemera imitekerereze yabo mu bya politiki cyangwa idini, ariko tubakunda iteka kandi tukabifuriza ibyiza.
KUBAKA UBUCUTI “Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati ‘Twabonye Mesiya’ (risobanurwa ngo: Kristo). ” (Yohana 1: 41) Igihe Yesu yasezeraga ku bigishwa be, yabasabye kubwiriza Ubutumwa Bwiza mu turere twiyongera ku tundi: “i Yerusalemu, no muri Yudaya na Samariya yose, no ku mpera y'isi. ” (Ibyakozwe 1: 8). Intumwa Andereya yatanze urugero rw’ubu buryo. Ubwa mbere, yabwiye murumuna we ibya Yesu [Yudaya]. Nyuma, yaje kugirana ubucuti n’umuhungu [Samariya] maze Yesu akora igitangaza gikomeye binyuze muri we Bityo, yagejeje Ubutumwa Bwiza (Yohana 6: 5 -11). ku bantu batari bazi [kugeza ku mpera y'isi], kimwe n'abagabo b'Abagereki bashakaga Yesu (Yohana 12: 20 -26). Dushobora kwiga uburyo bwiza bwo kuzanira Yesu imitima turebeye ku rugero rwa Andereya: kubaka umubano wuje urukundo n’abandi.
“Yesu abonye amushubijanye ubwenge aramubwira ati ’Nturi kure y’ubwami bw’Imana’. Nuko ntihagira undi wongera gutinyuka kugira icyo amubaza. ” (Mariko 12: 34) Yesu yashyikiranye ate n’abantu bagoye? Yabateze amatwi yitonze Yababajije ibibazo Buhoro buhoro yahishuye ukuri Yakiriye ibyifuzo by’imitima yabo Yabonye ubushobozi mu bantu basuzuguritse Ntiyigeze atekereza ko hari umuntu utagerwaho n’Ubutumwa Bwiza Yabonye muri buri wese icyubahiro cy’ubwiza bw’Irema Yazamuye ibitekerezo byabo ngo bavumbure abo bashobora kuba bo Kurebera abandi mu mboni za Yesu bisobanura kubona buri wese nk’uwatorerwa kuba mu Bwami bw’Ijuru, no kubafata gutyo. Kugira ngo tube abahamya babigeraho, tugomba gusaba Umwuka Wera akaduha kubona ibintu dutyo.
GUKORESHA NEZA AMAHIRWE YOSE “Nzi imirimo yawe. Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi nta wubasha kurukinga. ” (Ibyahishuwe 3: 8) Imana ikingura imiryango kugira ngo iduhe amahirwe ahamye yo gusangiza abandi Ubutumwa bwiza. Reba urugero rwa Filipo. Imana yamujyanye ahantu runaka kugira ngo ashobore guhura n’umuntu usoma igice runaka cyo mu Byanditswe. Uwo muntu yari akeneye kujyanwa gato kugira ngo yiyegurire Umukiza wacu (Ibyakozwe 8: 26 -39). Hari abamarayika batagara bashishikajwe no kutuyobora muri iyo "miryango ifunguye”. Saba Imana iguhe ubwenge bwo kumenya ayo mahirwe, no kuguha amagambo akwiriye mu bihe nk’ibyo.
“Yesu yasanze abantu ku giti cyabo. Ntiyigeze yitarura cyangwa aheza abakeneye ubufasha bwe. Yinjiye mu ngo z'abantu, ahumuriza abababaye, akiza abarwayi, akangura abasinziriye, akomeza kugenda agira neza. Kandi niba dutera ikirenge mu cya Yesu, tugomba gukora nk’uko yagenzaga. Tugomba gufasha abantu nk’uko yabigenzaga. ” E. G. White ( Our Father Cares , February 17)
- Slides: 9